Ruzigana Jerome ni umusore w’umunyarwanda warangije amashuri ya Kaminuza mu ikoranabuhanga

September 1, 2023

Ruzigana Jerome ni umusore w’umunyarwanda warangije amashuri ya Kaminuza mu ikoranabuhanga(Computer Science) akaba akora mu kigo cya ISCO mu ishami ryo gutanga internet.

Ruzigana akaba akunda gukora, agakunda umutuzo,kubaho afite amahoro nta muntu bafitanye ikibazo.Igihe afite akanya atari mu kazi yumva umuziki.Akunda gutembera ahantu hatandukanye nko muri weekend ari kumwe n’inshuti ze.

Dore ikiganiro yagiranye na igicumbi.com:

Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Natembereye I Rusizi,nsura amashyuza kandi natembereye no muri Nyungwe.

Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Mu mateka y’u Rwanda nzirikana  Alex kagame cyane,ni umuntu wagerageje kujijura abanyarwanda,kwandika amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange,inyandiko ze zaratwigishije kandi ziracyatwigisha,zatumye tumenya,ibyari ubwiru abishyira mu nyandiko.Yaradufashije cyane.

Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda ?

Mperutse gutemberera  I Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru,kureba uko hameze,mbona imirima y’icyayi,imirima y’ingano n’imisozi yaho.

Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda imyumbati.

Ni ikihe kinyombwa cya Kinyarwanda ukunda?

Mu binyobwa bya Kinyarwanda nkunda amata.

Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Mu rugendo nitwaza amafaranga,nkitwaza telefone na Ecouteur nkunda kugenda numva umuziki,kandi telefone imfasha gufotora.

Ni irihe torero ribyina  Kinyarwanda ukunda?

Nkunda itorero ry’Amasimbi n’Amakombe.

Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Nakunze muri Pariki ya Nyungwe,ikiraro cya Canopy cyaranshimishije.

Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Nkunda kugenda na Volcano,bagira imodoka nyinshi kandi bagira gahunda.

Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?

Nkunda umuhanzi  Man Martin, aririmba mu jyana ya Kinyafurika,nkakunda indirimbo ye Akagezi ka Mushoroza.Nkunda nabahanzi nka Cecile Kayirebwa,Nyiranyamibwa na Masamba.

Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?

Nahitamo gutura I Nyamata,ni heza,ni ahantu h’umurambi,hari ubutaka bunini wakoreramo ibintu byinshi.

Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda iserukiramuco rya KigaliUp, nkunda kuryitabira cyane,ni iserukiramuco rigaragaramo imbyino n’abahanzi batandukanye.Mbese haba hari ambiance cyane.

Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?

Nifuza kujya gutembera muri Afurika y’epfo,bagira ikirere(climat) cyiza,ni igihugu giteye imbere,gifite ibintu by’amateka byinshi.Harankurura cyane pe!

Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?

Ahantu hafite amateka mu Rwanda nifuza kugera mu Rukari I Nyanza.

Ni hehe uteganya gutemberera muri 2017?

Ndateganya gutembera mu Kinigi(Musanze) nkareba Bisate Lodge.

Murakoze Jero

Murakoze namwe.