Abanyarwanda ntibari barigeze baca iryera abasaseridoti kugeza mu kinyejana cya 20 ubwo abamisiyoneri babazaniye inkuru nziza y’umukiro mu Rwagasabo.
Abasaseridoti batatu b’Abamisiyoneri b’Afurika(bazwi ku izina ry’Abapadiri bera),aribo nyuma biswe izina rya Terebura)ni bo ba mbere bageze mu Rwanda bigisha ivanjiri.Abo ni Musenyeri Yohani Yozefu Hirth n’abagenzi be Padiri Brard Pahulo na Padiri Beritelemi ndetse bazanye n’umufurere witwa Anselime.
Aba bamisiyoneri bageze mu Rwanda I Bwami mu Ngoro ya Yuhi V Musinaga kuwa 2 Gashyantare 1900.Nyuma gato nibwo baje gufungura Misiyoneri ya Mbere kuwa 8 Gashyantare 1900 I Save (ubu ni mukarere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo).Nyuma ya Save hafunguwe n’izindi Misiyoneri Zaza kuwa 1 Mutarama 1902,Nyundo kuwa 4 Mata 1902,Rwaza kuwa 20 Ugushyingo 1903,Mibirizi kuwa 20 Ukuboza 1903 na Kabgayi mu 1906.
Mu myaka ya mbere y’ubukirisitu mu Rwanda byari bigoye ko abantu bemera kuba abasaseridoti kuko byari bishya cyane kandi bidasanzwe.Cyakora Abasaseridoti b’abamisiyoneri uko bagendaga bamenyerana n’Abanyarwanda ni nako amatsiko n’inyota by’uwo muhamagaro byagiye byiyongera.
Mu myaka ya mbere y’iyogezabutumwa mu Rwanda,abasaseridoti bigishije ivanjiri na gatigisimu ubudatuza maze abanyarwanda benshi barahinduka bemera Yezu Kirisitu.Bidatinze aba mbere mu banyarwanda bakiriye ukwemera nibwo bafashe iya mbere baba abakristu nuko 49 muri bo babatizwa mu 1903.
Bamwe muri abo bakristu ba mbere mu Rwanda bifuje gukurikiza Kristu Umusaseridoti mukuru,beguriye ubuzima bwabo bwose Nyagasani.Mu gihe gito abasore 15 boherejwe I Hangiro muri Tanzaniya kugirango bategurwe mu nzira y’ubusaseridoti.
Igihe kigeze batatu nibo bahawe ubusaseridoti ku ya 7 Ukwakira 1917 I Kabgayi.Abo ni Balitazari Gafuku na Donati Reberaho bahawe ubupadiri,maze Yozefu Bugondo we ahabwa ubudiyakoni.Aba basaseridoti kavukire babonetse hashize imyaka 17 gusa ivanjiri igeze mu Rwanda.Iki kikaba ari igihe gito cyane cyari gishize Ivanjiri igeze iwacu.
Muri uyu mwaka Kiliziya y’u Rwanda yizihizamo yubire y’imyaka 100 y’ubusaseridoti(1917-2017) kandi abasaseridoti bakomeje kubona barumuna babo biyongera kugeza none (2017) aho umubare w’abasaseridoti kavukire ugana n’1200,ari abariho ndetse n’abitabye Imana.
Inkuru yavuye mu Kanyamakuru k’urubyiruko Hobe No 529.