Akaba amaze imyaka 2 atwara abagenzi,arubatse kandi atuye muri Kigali.
Mu bintu akunda harimo gukora siporo no gusenga. Dore ikiganiro yagiranye na igicumbi.com
Ni hehe watembereye mu Rwanda?
Natembereye I Rulindo aho bita ku kirenge cya Ruganzu.
Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?
Mu mateka y’u Rwanda nzirikana umuntu witwa Ruganzu Ndoli kubera ibintu numva yakoze
Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda ?
Mperuka gutembera I Musanze aho bita muri Vunga
Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?
Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda igitoki
Ni ikihe kinyombwa cya Kinyarwanda ukunda?
Mu binyobwa bya Kinyarwanda nkunda umutobe
Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?
Mu rugendo nkunda kwitwaza amazi
Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?
Nkunda itorero bita Intayoberana ririmo abantu bazi kubyina bafite ubumenyi pe
Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?
Nakunze I Rusizi
Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki ?
Nkunda Sotra kubera itwara neza cyane
Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?
Nkunda umuhanzi Theo Uwiringiyimana uzwi kwizina rya Bosebabireba. Nkunda indirimbo ye Uturabyo
Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?
Nahitamo gutura I Muhanga,ni heza haragendeka neza mbese ni hagati no hagati mu gihugu.
Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?
Nkunda iserukiramuco ry’Umuganura riba muri Kanama
Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?
Nifuza kujya gutembera muri Uganda,nkareba uko hameze,uko bakora cyane,nkareba abamotari baho!
Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera ?
Ahantu hafite amateka mu Rwanda nifuza kugera ni aho bimikiraga abami muri Musanze(Buhanga Eco Park)
Ni hehe uteganya gutemberera muri 2017?
Ndateganya gutembera I Rubavu
Murakoze isaie
Murakoze namwe.