Watangiye gucuranga muri 2012,akaba amaze kumenyekana hano mu Rwanda, muri Afurika ndetse no kuyindi migabane y’isi.Akaba yararangije kaminuza aho yize indimi zigezweho (modern languages) mu ishami ry’Ubuhanzi n’Ubugeni(Arts and Creative industries). Akunda kurya imboga,ifiriti,inyama,akora siporo yo kwiruka
Ikiganiro yagiranye n’igicumbi.com.
Ni hehe watembereye mu Rwanda?
Nasuye ingoro y’imibereho y’abanyarwanda y’I Huye no mu Rukari
Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?
Mu mateka nkunda abantu barimo Alex kagame, Rugamba cyprien na Jacques Bushingiro
Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?
Mperutse kugera ku Nyundo ku ishuri rya muzika
Ni ayahe mafunguro cyangwa ibinyombwa bya Kinyarwanda ukunda?
Mu mafunguro ya Kinyarwanda nkunda imyumbati n’amadegede ,nkunda kunywa umutobe
Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?
Murugendo nitwaza ecouteur nkaba mfite na internet muri Telefone.
Mu mateka y’u Rwanda ni ikihe kintu ukunda kuzirikana cyangwa kwibuka?
Nkunda kuzirikana intambara yo ku Rucucu
Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?
Nkunda itorero ry’Inganzo Ngari
Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?
Ahantu natembereye nkumva ndahakunze ni mu Rukari mu ngoro y’umurage
Ujya mu ntara z’u Rwanda,ni iyihe kapani itwara abagenzi ukunda?Kubera iki
Nkunda volcano kubera y’ubahiriza gahunda
Ni uwuhe muhanzi,umwanditsi,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda?N’igihangano cye ukunda?
Nkunda umuhanzi Rugamba cyprien,igihangano cye nkunda ni indirimbo Cyuzuzo n’Imena gitero
Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda,wahitamo he?Kubera iki?
Nahitamo gutura ku Ruyenzi kubera hitaruye umujyi gato
Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?
Nkunda amaserukiramuco abiri ,KigaliUp n’Ubumuntu Arts Festival
Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo?Kubera iki?
Nifuza kujya muri Afurika y’epfo(South Africa) kubera bakora umuziki nkunda.
Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?
Nifuza gutembera ahantu hafite amateka muri Huye(Butare)
Ni hehe uteganya gutemberera muri 2017?
Ndateganya gutembera muri France,Belgique na USA
Murakoze
Murakoze namwe