Menya byinshi ku muhanzi maniraguha maurice

September 1, 2023

Maniraguha Maurice, ni Umucuranzi w’Inanga ( igicurangisho cya gakondo cyakoreshwaga kera mu muziki, mu birori bitandukanye) .Izina ry’ubuhanzi akaba yitwa Umushakamba.

Umushakamba ni umuhanzi ukiri muto wahisemo gucuranga akoresheje igikoresho cya gakondo”inanga”yatangiye umwuga w’ubuhanzi yiga mu mashuli abanza aho yabyinaga mu itorero ry’ikigo cye.

Ageze mu mashuli y’isumbuye niho yatangije Club d’ Identité Africaine et Rwandaise bakoraga ibijyanye n’umuco wa kinyafurika n’uwa Kinyarwanda,ryari ihuriro ry’intore n’abakobwa.

Mu kigo bakoze amarushanwa yo kurwanya ibiyobyabwenge,ahita ahimba amagambo yo kurwanya ibiyobyabwenge :”Turwanye Ibiyobyabwenge” maze ayavuga mu mpahamba.Yahise akomeza mu karere ndetse agera no ku rwego rw’intara.Ariko kubura ibikoresho bituma ahita avamo,ntiyagera kure

Yakomeje gushaka ibikoresho byatuma akora umwuga neza,yabonye umusaza amuha Inanga,ahita abona n’undi umwigisha,agira n’amahirwe umuhanzi Sofia nawe yemera kumufasha.Indirimbo ya koze bwa mbere yitwa “Amahoro” yahise ajya no mu nzu zikora imiziki muri 2013.

Yacuranze mu birori bitandukanye muri 2014 mu muhango wo kwibuka Rugamba Cyprien, 2015 mu muhango wo guhemba abanyamakuru,yanataramiye muri Isae Busogo.Yaraye inkera kuri Radio RC Musanze,kandi yitabiriye inkera y’abahizi y’akarere ka Gasabo.

Maurice afite impano zitandukanye zirimo nko kuvugira inka, kwandika imivugo,indirimbo,gusetsa.Aho ayikoresha impano ye mu birori bitandukanye agenda atumirwamo, gutaramira abantu mu bukwe,mu mashuri n’ahandi hose bamwitabaza..

Ingamba afite ni ugukomeza umwuga we w’ubuhanzi bw’indirimbo za gakondo,akawuteza imbere akanawukundisha abakiri bato.

Uwashaka ko yamufasha mu birori cyangwa ko yamwigisha gucuranga Inanga yamuhamagara

kuri 078 44 71 309