Mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda uhasanga ingoro ndangamurage zitandukanye, zifite amateka menshi kandi ashimishije.
Mu ngoro ndangamurage ukwiriye gusura:
- Ingoro Ndangamurage Yitiriwe Richard Kandt ( Kandt’s Museum)
Ni ingoro iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, izwi ku izina ryo kwa kandt, yabayemo umudage witwaga Richard Kandt washinze umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1908.
Ni ingoro igizwe n’ibyumba bitandukanye bigaragaza amateka y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda, mu gihe cy’ubukoroni ndetse n’umwaduko w’abazungu mu Rwanda. Igaragaza amateka y’abadage mu Rwanda, ndetse no mu karere. Igice cyo hanze kigaragaza inzoka zitandukanye harimo; impiri, inshira n’izindi.
Richard Kandts yari umuganga, umushakashatsi, umusirikare, yaje muri afurika aje gushakisha isoko y’uruzi rwa Nili, yayimvumbuye mu mwaka wa 1897.
Iyi ngoro iherereye iruhande rw’icyapa cy’imodoka, zigana I Nyamirambo, ahahoze gereza ya 1930, hirya gato y’amashuri yisumbuye ya Cyahafi.
- Ingoro Ndangamurage y’Ubugeni
Ingoro Ndangamurage yafunguwe tariki ya 18 Gicurasi 2018, igizwe n’ibihangano bya kera n’iby’ubu by’abahanzi b’abanyarwanda n’abanyamahanga. Abanyabugeni bamurikiramo ibihangano byabo kandi bagasangira ubumenyi. Hari n’icyumba cy’abana bashobora kugeragerezamo impano zabo mu by’ubugeni.
Ni inzu yahoze ari iy’abaperezida b’u Rwanda kuva mu 1970 kugeza mu mwaka wa 2000, aribo Perezida Juvenal habyarimana na Pasteur Bizimungu. Umuntu uyisuye abasha kubona ibisigazwa by’indege FALCON50 biri mu busitani, yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana (Rwanda) na Perezida Ntaryamira (Burundi) n’abandi bantu barimo yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994.
Ingoro ndangamurage y’ubugeni iherereye I kanombe, mu mujyi wa Kigali mu birometero bine (4km) uvuye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.
- Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside
Ingoro ndangamurage yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki ya 13 Ukuboza 2017. Igizwe n’ibice bitandukanye byose bifite ibisobanuro; ukinjira ubasha kumenya ko ari mu rugo rwakira abarugana, ibyumba 9 bigiye birimo amateka y’urugamba kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 ubwo hajyagaho guverinoma y’ubumwe y’abanyarwanda.
Muri ibyo byumba harimo ibigusobanurira iby’amasezerano ya Arusha, imitwe y’ingabo n’abayobozi bazo bagiye bafata ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho bagiye barokora abantu, ahantu hagoranye mu mirwano.
Ibyo bice bikomeza byerekana ubufatanye bw’abasivili n’abanyamahanga mu rugamba rwo guhagarika jenoside, aho hagiye bahabwa impeta zishimwe kubagize uruhare mu guhagarika jenoside. Hagaragara imbunda zakoreshejwe n’ibisobanuro by’amashusho ari mu nzu no hanze mu busitani.
Ingoro iherereye ku Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishingamategeko.