Ifunguro rya kinyarwanda 100/% muri musanze

September 1, 2023

Musanze ni akarere kari mu ntara y’amajyaruguru,ku birenge by’ibirunga,niko karere gakora cyane ku birunga.Gafite ibyiza byinshi kuko uretse ibyo birunga bicumbikiye ingagi,kagira ubuvumo bunini.

Ni ahantu hihariye,haba amafunguro aranga ako karere k’ibirunga n’misozi,amafunguro atera imbaraga.Nk’umuntu wese ukunda gutembera aba yifuza kurya ku mafunguro y’aho aba yagiye.Niyo mpamvu uzasanga muri aka karere bategura amafunguro yihariye ahaba,abaturage baho bakunda,aranga umuco wabo.

Musanze ni ahantu heza haba amafunguro ya kinyarwanda y’umwimerere,ni agace kagaragaza ubwiza bw’amafunguro ya kinyarwanda,bishimira gushyira ku meza,abahagenda bakayarya,ukaba wanayagerageza igihe ari ubwa mbere! Bayategura mu buryo bwa gakondo cyangwa bwa kizungu,ku buryo wishima iyo uyariye.

Impungure,muri resitora ihererye mu mjyi rwagati wa Musanze,uhasanga amafunguro ya kinyarwanda 100/100, abagenda muri uwo mujyi bashimishwa no kuza kurya ibiryo by’umwimerere, biryoshye kandi byihariye by’aho mu majyaruguru. Impungure zabo ziba zikaranze kandi zoroshye ku buryo uzihariye arongera akagaruka.

Amadegede cyangwa ibihaza ni ibiribwa bya Kinyarwanda udashobora kubona ahantu henshi mu mijyi,ariko muri Musanze aya mafunguro arahaboneka,ku buryo abantu baza bashaka kurya igihaza!

Amaganda,abakunzi b’ibirayi bitetse amaganda bashimishwa no kuza kubirya muri Musanze,babiteka neza dore ko ari na ho hari ikigega cy’ibirayi mu gihugu. Bafite umwihariko wo kubiteka bigashya neza.

Ku bakunzi bo gutembera no kurya amafunguro mashya y’aho bagenda,mbifurije kuzatembera muri Musanze mukarya ku mpungure n’amaganda!