Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango yazo itandukanye, ni igikorwa cyo guha agaciro izo nyamaswa zirimo gucika ku isi mu rwego rwo kuzisigasira, kuzirinda, kuzimenya no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Abana b’ingagi bahabwa amazina n’abantu batandukanye; abarimu, abakinnyi, abayobozi b’ibigo bikomeye, abashakashatsi, abahanzi n’abandi batandukanye bagira uruhare mu kumenyekanisha icyo gikorwa ku isi yose.
Uyu mwaka tariki ya 24 Nzeri 2021, abana 24 bahawe amazina n’abantu batandukanye.
1. Arstide Mugabe, kapiteni w’ikipe ya Patriots Basketball Club n’ikipe y’igihugu ya Basketball akaba yise izina umwana w’ingagi wo mu muryango w’igisha akaba yamwise INKOMEZI.
2. Luol Deng wahoze akina muri NBA ubu akaba ari perezida w’ishirahamwe ry’umukino wa Basketball muri south Sudan, umwana yise akaba aturuka mu muryango w’Agashya akaba yamwise RINDA.
3. Mr Eazi (Oluwole Ajimbade) kabuhariwe mu muziki akaba umunya Nigeria, umwana yise akomoka mu muryango wa Kwitonda akaba yamwise SANGWA.
4. Prof. Beth Laplin akaba umuyobozi wa center of excellence in biodiversity and Natural resource management. umwana yise akaba aturuka mu muryango wa Ntambara akaba yahisemo kumwita TWIRINDE.
5. Jes Grunel Regional operations manager muri Africans Park Network. akaba akomoka mu muryango w’isimbi akaba yahisemo kumwita INGABIRE.
6. Jean d’Arc Uwamahoro ndetse Akaba ari urubyiruko rw’umukorerabushake (Youth Volunteer) na Alphonsine Niwemugeni akaba umujyanama w’ubuzima bakaba bise umwana uturuka mu muryango wa Musilikale bamwita MPANURO.
7. Uwamahoro Clemantine akaba umwe mu rubyiruko rushinzwe gukora mu ikoranabuhanga muri parike y’akagera, umwana yise akaba ari uwo mu muryango wa Muhoza nkaba namwise KUNDUMURIMO.
8. Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody akaba ari umuhanzi nyaRwanda akaba na umuyobozi wa Igitangaza Music Label. Umwana yise akaba akomoka mu muryango wa Kureba akaba yamwise KABEHO.
9. DR. Max Graham uwashinze akaba anayobora ikigo Space for Giants, izina yise umwana ni IGICUMBI akaba akomoka mu muryango wa Kwitonda.
10. Dr Deborah Dunham akaba ari umuyobozi mukuru w’abaganga bavura ingagi, akaba yise umwana uturuka mu muryango wa Titus akaba yahisemo kumwita NSHUNGUYE.
11. Carlos Manuel Rodriguez akaba ari umuyobozi mukuru wa GEF, uyu we umwana yahisemo kwita izina akomoka mu murango wa Kuryama akaba yahisemo kumwita INJISHI.
12. David Yallow akaba ari umuhanga mu bugeni ndetse no gufotora umwana yise izina yamuhaye izina rya URUSOBE akaba aturuka mu muryango wa Kwitonda.
13. Antony Lynam akaba aturuka mu kingo mpuzamahanga cyita ku binyabuzima, umwana yamuhaye izina rya MUGWIRE akaba aturuka mu muryango wa Hirwa.
14. Yann Bertrand washinze Good Planet Foundation umwana yise akaba aturuka mu muryango wa Amahoro akaba yamwise IRIBAGIZA.
15. Masai Ujiri akaba ari umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA umwana yise izina akaba akomoka mu muryango wa Igisha akaba yamwise UMUSINGI.
16. Mark Tatum akaba ari Deputy Commisioner mu shampiyona ya NBA umwana yise akomoka mu muryango wa Pablo akaba yamwise RUDACOGORA.
17. Prof. Senait Fisseha akaba ari umuyobozi wa Susan Thompson Buffett Foundation izina yise umwana w’ingagi ni MUBYEYI akaba akomoka mu muryango wa Kureba.
18. Bauer Calina akaba umuyobozi muri IMEX umwana yamuhaye izina rya BYIRUKA akaba akomoka mu muryango wa Igisha.
19. Reeta Roy akaba Perezida wa Master Card Foundation umwana yise yamuhaye izina rya ZIGAMA akaba akomoka mu muryango wa Sabyinyo .
20. H.E Ambassador Nicola Ballomo akaba ariwe uhagarariye umuryango wa European union mu Rwanda umwana yamwise IRATUJE akaba akomoka mu muryango wa Hirwa.
Abakinnyi bo mu ikipe ya PSG barimo Naymar Junior, Marquinhos, Sergio Ramos, Kylian Mbappe na Angel Dimaria bise abana b’ingagi baturuka mu miryango itandukanye amazina atandukanye:
21. Umwana uturuka mu muryango w’Isimbi, bakaba bamwise Ingeri.
22. Umwana uturuka mu muryango wa Muhoza, bakaba bamwise Nshongore.
23. Sergio Ramos ukina muri PSG yise ingagi ituruka mu muryango wa Musirikare, bakaba bahisemo kumwita Mudasumbwa
24. Bukayo Saka (Intumwa ya Arsenal) yahaye izina umwana w’ingangi mu izina rya Arsenal, akaba yamwise izina rya KURA ni umwana uturuka mu muryango wa Pablo.
Ni ibirori byayobowe n’abantu batandukanye barimo abanyamakuru, abahanzi n’abakinnyi ba filimi bazwi ku isi; Anita Pendo, Meddy (Rwanda) Masego Maps Maponyane( Afurika y’epfo), Sherry Silver (Rwanda—USA)