Inama ya 44 y’ishyirahamwe ry’umuryango wa bibubye ryita ku burezi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi (UNESCO) yagomabaga kuba mu mwaka wa 2020 yimurirwa mu mwaka wa 2021 kubera icyorezo cya COVI-19 cyari cyugarije isi.
Komite ishinzwe kwandika imirage yasize imirage 34 mishya ku rwego rw’isi; 29 imirage ndangamuco, 5 imirage kamere.
Muri Afurika imirage ibiri yonyine niyo yabashije gutorankwa.
Sudanese Style Mosque (North Ivory Cost)
Ni umurage ndangamuco w’imyemerere ya kisiramu, uteye nk’igi rya Autriche, ni imyubakire yagaragaye mu kinyejana cya 14 mu mujyi wa Djene muri Mali (Empire du Mali ya kera) kubera gucuruza Zahabu n’umunyu hagati ya Afurika ya hafi ya Sahara na Afurika y’Amajyaruguru.
Mu kinyejana cya 16, iyo myubakire yakwiriye mu majyepfo ya Sahara no mu gice cya Sudan. Iyo misigiti igera kuri 20 icunzwe neza muri Côte d’ivoire. Imyubakire ya Sudan igaragaza ukuntu yashobotse munsi y’ubutayu bwa Sahara muri Afurika y’Uburengerazuba, ahantu hakonja. Yateye imbere cyane hagati y’ikinyejana cya 17-19 kubera ubucuruzi bwakorwaga hagati y’ibihugu byari mu majyepfo ya Mali.
Iyi myubakire igaragaza ubuhamya bw’ubucuruzi bwabayeho buca mu butayu bwa Sahara, iterambere ry’idini rya Islam n’umuco wa Kisiramu no guhuza imyubakire gakondo n’iya kisilamu.
Ivindo National Park (Gabon)
Pariki iherereye ku murongo wa Equateur mu majyaruguru y’igihugu cya Gabon ifie ubuso bungana na 300 000Ha harimo n’imigezi itanga amazi menshi. Amazi asuma mu ishyamba ry’inzitane rigwamo imvura nyinshi. Ni ahantu haba inyamaswa zirimo gucika n’amafi, crocodile, inyamaswa zinyamabere nk’ ingangi, chimpanzee, n’izindi.
Ivindo National Park ni pariki icunzwe neza, igaragaza guteza imbere kurinda no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bihaboneka.
Muri iyi nama; Salonga National Park (RDC) yavankwe ku rutonde rw’imirage ifite iri mu kato, ifite ibibazo. Ni pariki nini, igwamo imvura nyinshi, yashyizwe mu mirage y’isi mu mwaka wa 1984, ishyirwa mu mirage y’isi ifite ibibazo mu mwaka wa 1999.
Ni pariki igerwamo n’inzira y’ubwato gusa, ifite inyamaswa zirimo nka Bonobo, Crocodile, n’izindi. Hagaragaye ubushake bwo kurangiza ibibazo yari ifite; kurinda inyamaswa ba rushimusi, guhagarika umushinga wo gucukura ibikomoka kuri Peteroli, kwiyongera kwinyamaswa za Bonobo….